Abahagarariye ibihugu, ibigo bya leta hakenewe ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika mu guteza imbere urwego rw’ingufu muri Afrika kuko aribyo bizaba imbarutso y’iterambere ry’uyu mugabane ndetse n’abawutuye mu gihe bazaba babona ingufu z’amashanyarazi zihagije mu kwiteza imbere.
Ibi ni ibyatangarijwe mu nama ibera I Kigali guhera kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 4 kugeza Taliki ya 6 Ugushyingo 2024.
Ni inama igaruka ku mikoreshereze y’ingufu muri Afurika ndetse n’imurikabikorwa ryo mu rwego rw’ingufu (Energy) kuri uyu mugabane izwi ku izina rya Africa Energy Expo & Africa Energy Leadership Expo 2024.
Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo mpuzamahanga gitegura inama kizwi nka Informa Market ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ndetse n’Ikigo Nyarwanda gifasha abantu cyangwa Ibigo n’imiryango mpuzamahanga bifuza gukorera inama cyangwa andi mahuriro mu Rwanda kizwi nka Rwanda Convention Bureau.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremozo mu Rwanda Olivier Kabera, atangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iyo nama n’imurikabikorwa yagaragaje ko kuri ubu mu Rwanda ndetse no muri Afrika muri rusange hari amahirwe menshi y’ishoramari mu rwego rw’ingufu yafasha ibihugu bya Afrika kubona ingufu z’amashanyarazi akomoka haba ku mazi, izuba, umuyanga, amashyuza, nyiramugengeri, gaz methane n’ibindi. Yemeza ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu kubyaza umusaruro amahirwe agaragara muri afrika.
Hon Ibrahim Matola, Minisitiri w’’ingufu mu gihugu cya Malawi uri mu batanze ikiganiro muri iyo nama y’abayobozi bahagarariye ibigo by’ingufu muri Arika yagaragaje ko Afrika iramutse igize ubufatanye mu guhererekanye ingufu z’amashanyarazi byaba imbarutso y’iterambere ry’ibihugu by’afrika ndetse n’abaturage babyo.
Ni igikorwa kirimo kubera muri Kigali Convention Centre, kikaba cyaritabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo aba-minisitiri bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’ingufu, ibigo bikomeye bikora ibijyanye n’ingufu, abantu b’ingeri zose barimo abifuza kumenya aho Afurika igeze mu gukwirakwiza amashanyara n’izindi ngufu zitangiza ibidukikije.
Muri iki gikorwa kandi harimo kuba imurikabikorwa ku buryo buri wese abasha kwirebera aho amasosiyete atandukanye muri Afurika by’ingufu ageze mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi ku mugabane w’Afurika.
Kuri ubu mu Rwanda abaturage bagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi bamaze kugera ku kigero cya 80.1% harimo abafatira ku muyoboro mugari w’amashanyarazi (Ongrid) ndetse n’abadafatira kuriwo ibizwi nka (Off-grid).
Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727