News & Events Details

12
Nov

REG iratangaza ko hari ubushakashatsi bwakozwe bumaze kugaragaza ko abaturage bashobora guteka bakoresheje amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG iratangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hari uburyo bushya bwamaze kugaragaza ko abaturage batuye ahantu hatagera amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari bashobora guteka bakoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.. Ni ubushakashatsi kandi bugamije gukemura ikibazo cy’ibicanwa mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bumaze amezi cumi n’atatu bukorwa na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza yitwa Coventry University, bumaze kugaragaza ko bidasubirwaho hari ikoranabuhanga ryanatangiye gukoreshwa n’abaturage mu Rwanda, bikagaragaza ko abaturage bagorwaga no kubona ibicanwa kuri ubu bagiye kubona uburyo bw’ikoranabuhanga bazakoresha mu guteka bakoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba bari mu miryango 20 yakoreweho iryo gerageza rya mbere, bose baremeza ko akanyamuneza ari kose kuko bameze igihe cy’amezi nibura ane (4) bakoresha iryo korabunga rishya kandi rigezweho mu gucana amashanyarazi yewe no gutekaho amafunguro atandukanye mu ngo zabo. Ni ibintu bemeza ko kuri ubu bimaze guhindura ubuzima bwabo mu buryo bugaragara.

Barihafi Augustin, w’imyaka 45 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Rubimba umurenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza, avuga ko ugereranyije n’uko batekaga mbere n’ubu uko bimeze, mbere byari bigoye cyane kubona ibicanwa ariko ubu iri koranabuhanga ryazanye itandukaniro ririni cyane.

Yagize ati: ‘’Mbere duteka twatekeshaga inkwi nabwo kuwagize amahirwe yo kuzibona, hari ibikenyeri, hari insibo zo twagendaga dutoragura mu mirima ukumva ko byari ibintu bigoye birumvikana ugerereranije n’agace duherereyemo, ariko nyuma y’uko ubwo buryo bundi buza nibwo byaje koroha.’’

Avuga kandi ko kutagira ibicanwa byabangamiraga imirimo y’ababyeyi no kwitabira ishuri ku bana bitewe no guta umwanya munini bajya gushaka ibicanwa ariko ubu byarakemutse.

Yagize ati; ‘’Urategura imirimo yawe ukabara mu minota mike cyane amafunguro akaba arahiye abana bakajya ku ishuri n’ababyeyi bakajya mu mirimo.Turashimira umuntu wese wagize uruhare muri iyi gahunda tuvugango yarakoze cyane.’’

Nyirakimonyo Costasie, utuye mu mu mudugudu wa Bara, ka Ruhimba, umurenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza avuga ko iri koranabuhanga ryahinduye ubuzima n’imibereho ye muri rusange. Anavugako byakuyeho uburwayi bwaterwaga n’imyotsi.

Ati: ‘’Guteka nteka neza, mfite amashyiga ateka ibishyimbo, nkagira ateka imboga, umureti ashyushya amazi mbese buri kantu kose, ubu ndicaye ndatengamaye sinkicwa n’imyotsi, ndi umudamu ugaragara ndafura nkacya nkajya mu bandi sinkirirwa nikoreye inkwi ku musozi. Ubu sinkijya kwa muganga ngo ngiye kwivuza amaso.’’

Ni ubushakashatsi bwiswe ‘’Solar Energy Transition’’ bugamije gukemura ikibazo cy’ibicanwa abaturage bahura nacyo mu Rwanda bakava kugutekesha inkwi bagatekesha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’agashami k’iterambere ry’ubucuruzi mu ishami ry’Ubushakashatsi bwa REG Head of Business Development Habyarimana Cyprien, akaba yari ahagarariye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi ku ruhande rwa REG avuga ko bwatangiye mu kwezi 8 k’umwaka wa 2023 bukaba buri kugana ku musozo butanga icyizere ko bishoboka gukoresha ayo mashanyarazi ku kigero cy’100%.

Yagize ati ‘’Umusaruro ni mwinshi kuko ibicanwa birahenda kandi ahantu hakorewe ubushakashatsi nubwo haboneka izuba ariko ni nahantu hafite ikibazo cy’ibicanwa ariko ibi bikaba byarakuye abantu mu bwigunge. Ubushakashatsi buri kugana ku musozo  kandi icyari kigenderewe cyagezweho. Twashakaga kureba niba ibi bintu bishoboka, birashoboka ko abantu bava kugutekesha inkwi cyangwa se bagabanya ibicanwa bagatekesha amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba! Twabonye ko bishoboka. Ubushakashatsi bwatanze icyizere kandi 100%  ni ibintu bishoboka’’.

Nyuma y’ubu bushakashatsi hazakurikiraho iki?

REG ivuga ko mu gihe ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi bizatangira kubyazwa umusaruro abanyarwanda basabwa kwitabira gukoresha ubu buryo kuko leta ku bufatanye n’izindi nzego iba yakoze ibishoboka mu guhindura imibereho y’abanyarwanda.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi muri REG Janvier Kabananiye, agaragaza ko ibyavuye mu bushakashatsi byibanze bigaragaza ko iryo koranabuhanga rikora neza mu gufasha abaturagege guteka neza kandi vuba kurusha gukoresha inkwi nkuko byari bisanzwe. Avuga ko bizafasha kurengera ibidukikije byakoreshwaga guteka.

Uyu muyobozi yagaragaje ko nubwo iri korana buhanga rigihenze cyane cyane ibikoresho byifashishwa, ikigiye gukurikiraho nyuma y’ubu bushakashatsi ari ugushaka uburyo inzego zose zafatanya kureba uburyo igiciro cyazagabanuka cyangwa hakaboneka nkunganire kubazagaragaza ubushobozi buke.

Ubushakashatsi bwose bwatwaye akayabo k’amafaranga y’Abongereza (pounds) angana na £81,500 yatanzwe na REG ku bufatanye n’ikigo cy’Abaterankunga Innovate UK mu gukora ubwo bushakashatsi n’ibikoresho byakoreshejwe byatanzwe n’ikigo Mesh Power.

Contact us

Please fill in the form or Call us on our Toll free number 2727