ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU - 20 MATA 2018

 

REG YAZANYE IMPINDUKA MU MITANGIRE YA SERIVISI HAGAMIJWE KOROHEREZA ISHORAMARI MU RWANDA

Kigali – 20/04/2018, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), yiyemeje korohereza abashoramari mu Rwanda binyuze mu gutanga amashanyarazi yizewe kandi ikarushaho kunoza imitangire ya serivisi.     

Raporo ya Banki y'Isi ya 'Doing Business” ya 2017 yerekana uburyo ibihugu byorohereza abashoramari, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 41 ku rwego rw’isi ruvuye ku mwanya wa 56 rwabonye umwaka wa 2016. Yarushyize kandi ku mwanya wa 2 muri Afrika no ku mwanya wa mbere mu Karere k’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba. Uburyo bwo kubona amashanyarazi ndetse n’uburyo agera ku bafatabuguzi biri mu bipimo by’ingenzi birebwa kandi iyi raporo yerekanye ko bikeneye kuvugururwa.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kongerera ubushobozi imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’icikagurika ryayo ndetse no guharanira ko agera ku bafatabuguzi yizewe. Hashyizweho uburyo mpuzamahanga bwo gupima impuzandengo y’igihe abafatabuguzi bamaze badafite umuriro (SAIDI) ndetse n’inshuro bawubuze (SAIFI). Ibi bipimo bikazajya bifasha kugenzura ahabereye ibibazo by’ibura ry’umuriro kugira ngo hitabweho.

REG kandi yavuguruye uburyo bw’imitangire ya serivisi ku bifuza kugezwaho amashanyarazi. Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bukoresha murandasi (internet), aho usaba serivisi anyura ku rubuga (website) rwa REG ahagenewe gusaba amashanyarazi agahabwa serivisi asaba atagombye kujya ku mashami ya REG akorera hirya no hino mu gihugu. Uru rubuga rukazagabanya igihe n’ikiguzi umufatabuguzi yakoreshaga kugira ngo abone amashanyarazi. Iyi serivisi ushobora kuyigeraho unyuze ku rubuga rwa REG uciye kuri “Links & Manuals” ahanditse “New Connection application”.

Na none, iminsi yo kugeza amashanyarazi ku bashoramari iteganijwe kubanuka ivuye kuri 34 ikagera kuri 20 ndetse n’inzira umufatabuguzi acamo ngo abone amashanyarazi zikagabanuka zikava kuri 4 zikagera kuri 3 mu buryo bukurikira:

  • Ubusabe: Umunsi 1
  • Gupima no gukorerwa Devi: iminsi 5
  • Guhabwa amashanyarazi: Iminsi 14

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi igeza ku bafatabuguzi, REG yavuguruye amahame agenga imitangire ya serivisi (Customer service charter) yerekana ibisabwa kugira ngo abifuza guhabwa amashanyarazi abagezweho, uburenganzira n’inshingano z’umufatabuguzi, ndetse n’aho yabariza mu gihe afite ikibazo.

DOWNLOAD PDF

Copyright © 2018 Rwanda Energy Group Limited . All Rights Reserved.