ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU - 31 UKWAKIRA 2017

Kigali31.10.2017, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu (REG), cyamaganye ibikorwa byo kwiha amashanyarazi bidaciye muburyo bwemewe n’amategeko kuko bikunze gutera gukomereka kw’abantu n’impfu. Kubera iyo mpamvu, REG yashyize imbaraga mu kurushaho kwigisha no gusobanurira abaturage ibyerekeye ingaruka z’amashanyarazi, kwirinda gukubitwa n’amashanyarazi ndetse n’impfu ziyakomokaho ikoresheje itangazamakuru.

REG irifuza kumenyesha abaturarwanda n’abafatabaguzi bayo ko uwifuza kugezwaho amashanyarazi cyangwa ufite ikindi kibazo kijyanye n’amashanyarazi yakwihutira gusaba ubufasha abakozi ba REG baba tekinisiye batangwa n’Ishami ryayo riherereye mu karere abarizwamo.

Zimwe mu mpanuka cyangwa impfu z’amashanyarazi ziterwa nibi bikurikira: gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge, gukoresha abakozi batabifitiye ubushobozi n’ubumenyi, gufata ku ntsinga, kurira inkingi z’amashanyarazi, kujya mu tuzu twubayikemo ibikorwa by’amashanyarazi, gutema ibiti bigafata kumiyoboro hakagira ubikoraho, etc.

REG irakangurira abaturarwanda n’abafatabaguzi bayo kwirinda gukoresha aba tekinisiye batabifitiye ubushobizi bakunze kwitwa ABAHIGI ndetse bagenda babeshya abantu biyitirira ko ari abakozi ba REG/EUCL/EDCL bavuga ko bashobora kubagezaho amashanyarazi cyangwa bakabasanira ibyangiritse kandi nyamara imikorere yabo itujuje ubuziranenge bishobora kuvamo impfu ziturutse kumashanyarazi.

Hepfo murahasanga ingero z’impanuka n’impfu byatewe no kwiha amashanyarazi bidaciye muburyo bwujuje amategeko no gukoresha ibikoresho bitujuje ubiziranenge:

Ø  Ku itariki ya 22 Ukwakira 2017 mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, akagali ka Ndatemwa, Umudugudu wa Karuranga habaye impanuka y’umuriro ihitana abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 16 undi 17 itewe n’umuturage warahuriraga umuturanyi we mu buryo butemewe n’amategeko (Illegal Connection) kandi akoresheje insinga zitagenewe gutwara amashanyarazi kubakiriya.

Ø  Ku itariki ya 25 Ukwakira 2017, mu Karere ka Rusizi. Umurenge wa Muganza, akagali ka Gakoni, Umudugudu wa Kindobwe habaye indi mpanuka yahitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 15, ikomeretsa abandi babiri. Iyi mpanuka yatewe n’insinga zimuwe mu buryo butanoze mu nzu y’umuturage bikozwe n’umuntu wiyitirira kuba umukozi wa EUCL. Izo nsinga zaje kumanuka zifatwa mu mabati y’inzu nayo akora ku ruzitiro rw’urugo rugizwe na senyenge, byose bijyamo amashanyarazi. Umwana umwe akoze ku ruzitiro akina arafatwa, abandi nabo bashatse kumutabara nabo barafatwa.

 Ø  Ku itariki ya 29 Ukwakira 2017, mu Karere ka Musanze, Umurenge Muhoza, akagali ka Mpenge Umudugudu wa Mpenge, umusore w’imyaka 31 yarimo yahira ubwatsi, akubaganya insinga z’amashanyarazi ziri muri cabine. Uyu muturage umuriro waramukubise uramushegesha, ubu arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

 Ø  Na none ku itariki ya 29 Ukwakira 2017, umwana w’umunyeshuri w’imyaka 10 yakubiswe n’amashanyarazi nyuma y’uko akandagiye urusinga rushishutse rwakomerekeshejwe na sosiyete isana imihanda ubu akaba ari mubitaro.

Kugira ngo impanuka nk’izi zirindwe, REG yongeye gusaba abanyarwanda bose ibi bikurikira :

-          Gutanga amakuru kuri numero itishyuzwa 3535 aho mubonye umuntu wuriye ipoto atari umukozi wa REG/EUCL/EDCL. Umukozi wese wemewe aba afite ikarita imuranga kandi yambaye imyambaro yabugenewe.

-          Gutanga amakuru kuri numero itishyuzwa 3535 aho mubonye umuntu wese wiyitirira kuba umukozi wa REG adafite ibimuranga byavuzwe haruguru

-          Kwirinda gukora ku ntsinga zaguye ndetse n’izishishuye. Aho ubibonye ugomba kubuza abantu cyane cyane abana kuhegera, ugahita umenyesha REG kuri 3535.

-          Kwihutira kumenyesha REG ahantu hose habaye ikibazo cy’amashanyarazi ;

-          Kwirinda gukora muri mubazi (cash power/Meter) ;

-          Kubuza abana kwegera no gukinira aharimo kubera imirimo yo gusana imiyoboro n’intsinga by’amashanyarazi, cyangwa se aharimo kubera indi mirimo yose ishobora kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi.

-          Kubahiriza amabwiriza amanitse ahantu hose hatunganyirizwa cyangwa hanyura umuriro w’amashanyarazi.  

Copyright © 2018 Rwanda Energy Group Limited . All Rights Reserved.