UMUYOBOZI MUKURU WA REG YATOWE NK’UMUYOBOZI MUKURU W’IKIGO W’UMWAKA WA 2016 MURI AFRIKA (AFRICA CEO OF THE YEAR)

Ikinyamakuru cyo mu Gihugu cy’Ubwongereza cyitwa “The African Leadership Magazine” cyibanda ku miyoborere muri Afurika, cyatoye Bwana Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda  (REG), nk’Umuyobozi Mukuru w’ikigo w’umwaka wa 2016 muri Afrika. Mu butumwa bageneye ikigo ayoboye REG, kuwa 6 Werurwe 2017, iki kinyamakuru cyavuze ko cyamuhisemo nk’Umuyobozi w’umwaka kigendeye ku nshingano cyiyemeje zo guteza imbere no gushyigikira imicungire myiza, indangagaciro ndetse n’umusaruro ibigo bitanga ku rwego rw’umugabane w’Afrika mu guteza imbere ingufu n’ibikorwa remezo.

Iki gihembo kizamushyikirizwa ku mugaragaro mu nama igiye kuzaba yiga ku bikorwa remezo n’ingufu muri Afrika izabere i London mu Bwongereza kuwa 07 Mata 2017. Nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje, Bwana Jean Bosco Mugiraneza yagenewe iki gihembo kubera uruhare rwe runini mu kwagura no guteza imbere urwego rw’ingufu muri Africa.

Ubwo butumwa bugira buti: “…twahisemo kuba ari wowe tugenera iki gihembo cy’Umuyobozi Mukuru (CEO) w’umwaka kubera ko twasanze uri umwe mu bayobozi b’intangarugero kandi barangajwe imbere n’iterambere. Iki gihembo uzagishyikirizwa imbere y’inshuti, abafatanyabikorwa, n’itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ku rwego rwa Afrika”.

 

Iki gihembo kuva cyashyirwaho, kimaze guhabwa abantu barimo nka Nyakubahwa Hifikepunye Pohamba, wahoze ari Perezida wa Namibia, Nyakubahwa Jakaya Kikwete, wahoze ari Perezida wa  Tanzania, Nyakubahwa Dr Ernest Bai Koroma, wahoze ari Perezida wa Sierra Leone; Nyakubahwa Ellen Johnson Sirleaf, Perezida wa Liberia; Nyakubahwa John Kufour, wahoze ari Perezida wa Ghana; Dr Mo Ibrahim, washinze umuryango utanga ibihembo by’imiyoborere  “Ibrahim Prize for Leadership”; Nyakubahwa Xavier Luc-Duval, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Imari mu Birwa bya Maurice, ndetse na Bwana Mohammed Dewji, Umuyobozi wa MeTL Group muri Tanzania.

REG imaze kwigaragaza ku rwego rw’Akarere nk’ikigo cy’indashyikirwa ndetse n’umwaka ushize ikaba yaragenewe igihembo kubera guteza imbere urwego rw’ingufu  cyiswe “East Africa’s Most Impactful Energy Development Corporation of the Year Award”, hari mu muhango wo gutanga ibihembo ku bigo bishinzwe ingufu ku rwego rw’Afrika wabaye kuwa 24 Kamena 2016 wateguwe nabwo n’iki kinyamakuru. 

 

Umuyobozi wa REG akaba yatangaje ko iki gihembo agituye abagize Inama y’Ubutegetsi ndetse n’abakozi bose ba Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG). 

Copyright © 2018 Rwanda Energy Group Limited . All Rights Reserved.