KWIBUKA ABARI ABAKOZI BA ELECTROGAZ BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994

Kigali, tariki 06/4/2016 – Itangazo rigenewe Abanyamakuru 

KWIBUKA ABARI ABAKOZI BA ELECTROGAZ BAZIZE

JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994

Buri mwaka, Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG Ltd) hamwe na Sosiyete ishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) zigira umunsi wo kwibuka no guha icyubahiro abahoze ari Abakozi ba ELECTROGAZ bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Hashize imyaka makunyabiri n’ibiri (22), mu mwaka w’1994, ELECTROGAZ itakaje abakozi bayo b’inzirakarengane bageze kuri 172 bishwe urw’agashinyaguro kubera ko bari Abatutsi.

Uyu mwaka, umuhango wo kwibuka no guha icyubahiro Abakozi ba ELECTROGAZ bazize jenoside yakorewe Abatutsi uteganyijwe tariki 15/4/2016. Uyu muhango uzabera ku Cyicaro Gikuru cya REG Ltd nyuma y’ “Urugendo rwo Kwibuka” ruzatangira saa saba (1.30pm) kugera saa munani (2.30pm).

Mu rwego rw’igikorwa cyo gufasha no gutera inkunga, tariki ya 12/4/2014, Ubuyobozi Bukuru bwa REG Ltd hamwe n’Abakozi bayo bazajya kwifatanya n’Abaturage bo m’Umurenge wa Jali mu gikorwa cyo kwibuka ababo bazize jenoside yakorewe Abatutsi aho muri gahunda y’uyu mwaka yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, REG Ltd igiye gusana Urwibutso rwa jenoside rwa Rubingo ruherereye m’Umurenge wa Jali, Akarere ka Gasabo ; iki gikorwa kizatwara 22,933,069 Frw.

GAHUNDA Y’UMUNSI WO KWIBUKA:

Ø  Tariki 15/4/2016 :

13h30 - 14h30: Urugendo rwo kwibuka

14h30 - 14h50: Kugera ku cyicaro Gikuru cya REG Ltd kw’Abatumirwa n’Abayobozi

                       batandukanye

14h50 - 15h00: Kuhagera k’Umushyitsi Mukuru

15h00 - 15h05: Isengesho

15h05 - 15h06: Umunota wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe

                       Abatutsi

15h06 - 15h10: Ijambo ry’ikaze rya CEO wa REG Ltd

15h10 - 15h15: Gucana urumuri k’urwibutso rw’abari abakozi ba ELECTROGAZ

15h15 - 15h35: Indirimbo yo kwibuka abakozi bahoze ari aba ELECTROGAZ 

15h35 - 16h00: Umuhango wo gusoma amazina

16h00 - 16h15: Indirimbo yo kwibuka

16h15 - 16h30: Ubuhamya bw’uwari umukozi wa ELECTROGAZ mu gihe cya jenoside

                       yakorewe Abatatusi muri 1994

16h30 – 16h40: Indirimbo yo kwibuka

16h40 - 17h10: Ikiganiro (uruhare rw’Abayobozi mu bigo  bya Leta mu gutegura

                       jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994)

17h10 - 17h20: Ijambo ry’uhagarariye Ibuka

17h20 - 17h30: Ijambo ry’uhagarariye CNLG

17h30 - 17h35: Gutumira umushyitsi Mukuru (CEO – WASAC)

17h35 - 17h50: Ijambo ry’Umushyitsi Mukuru

17h50 - 18h00: Indirimbo yo kwibuka

18h00            : Gusoza

 

 

Copyright © 2017 Rwanda Energy Group Limited . All Rights Reserved.