ITANGAZO KW'IBURA RY'AMASHANYARAZI
Ubuyobozi Bukuru bwa Sosiyete itunganya ikanatanga Serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo batuye mu Turere twa HUYE, NYARUGURU na NYAMAGABE ko kubera imirimo yo gusana umuyoboro w’amashanyarazi uringaniye (30KV) wa RUKARARA 2 uhuza utwo turere twavuzwe haruguru iteganyijwe taliki ya 08 Nyakanga, 2017 hazabaho ibura ry’amashanyarazi kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine z’amanywa (8h00-10h00).
Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kubera ko umuriro ushobora kugaruka mbere y’ amasaha yavuzwe haruguru.
Twiseguye ku bafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe iyo miyoboro izaba iri gusanwa.
Bikorewe i Kigali kuwa 6/7/2017
Wilson KAREGYEYA
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi