ITANGAZO/ IBURA RY ' AMASHANYARAZI

Ubuyobozi bukuru bwa sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’Ingufu z’amashanyarazi (EUCL) buramenyesha abafatabuguzi bayo ko kuwa Gatandatu taliki ya 10 Kamena 2017 uhereye saa mbiri za mu gitondo (8h00) kugeza saa tanu z’amanywa (11h00)   hazaba ibura ry’amashanyarazi mu bice  bimwe bigize Umujyi wa Kigali n’Intara y’Uburasirazuba kubera imirimo y’isanwa ry’Umuyoboro w’amashanyarazi wa Jabana-Birembo. Ibice bizabura amashanyarazi ni ibi bikurikira :

·        Umujyi wa Kigali : Remera, Kimironko, Kanombe, Masaka, Kabuga, Rugende, Muyumbu na Nyagasambu

·        Intara y’Uburasirazuba : Ngoma, Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Rwamagana.

Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro  ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

Twiseguye ku bafatabuguzi bacu kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe uwo muyoboro uzaba usanwa.

Bikorewe i Kigali kuwa, 08 Kamena 2017

Wilson KAREGYEYA

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi

Copyright © 2017 Rwanda Energy Group Limited . All Rights Reserved.